Dady de Maximo agiye guhagararira u Rwanda mu ku murika imideli mu Buholandi

0

Kuwa 26 Kanama 2016 mu masaha y’umugoroba Dady de Maximo araba yerekana imideli mu gihe cyingana n’iminota 45 aho agaragaza amashusho y’akaga abimukira bava muri Afurika bahura nako.

Iri murikamideli rifite inzanganyamatsiko igira iti:” Iyaba Inyanja yashoboraga kuvuga” (If the Sea Could talk). Iyi nsanganyamatsi isobanura ko iyaba inyanja yashoboraga kuvuga ya kunamira inzirakarenga ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyafurika batikirira mu mazi bahunga.

Camp

Dady de Maximo yahisemo gukoresha imideli nk’ururimi mpuzamahanga aho asobanura akaga abanyafurika bahuranako mu nyanja berekeza mu bihuga by’amahanga ndetse n’ubuzima bubi bahura nabwo iyo bagize amahirwe yo kubasha kwambuka bakagerayo.

Dady de Maximo asigaye akorera ikigo gitanga amakuru n’ubuvugizi hakoreshejwe ubuhanzi, umuco n’ubugeni mu birebana n’amateka y’abimukira, impunzi, Jenoside, ibiza, amakimbirane, ibyorezo, inzara, imihindukire y’ikirere, ihohoterwa, ibyorezo n’ibindi bikorwa bigira ingaruka kuri muntu akimuka.

Ikigo Center for Art on Migration Politics gikora uvugizi hakoreshejwe ubuhanzi mu ngeri zinyuranye mu bugeni, sinema, umuziki, amafoto, ikinamico, imideli n’ibindi byose binyuzwamo amateka y’ibyabaye byatumye kera cyangwa ubu habaho guhunga.

Ibi birori byo ku murika imideli kandi biritabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierrre Karabaranga hamwe n’abandi banyacyubahiro barimo Mr. Michiel Scheffer umuyobozi wa w’Intara ya Gelderland iherereye aho ibi birori biri bubere.

Ubwanditsi @Irwanda24

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.